Uko wahagera

USA: Ferguson Iratuje Kubera Umunsi Mukuru wa Thanksgiving


Abasilikari b'Amerika basangira ku musi mukuru w'umuganura Thanksgiving mu kigo cy'ingabo za OTAN i Kabul muri Afghanistan, taliki 27 y'ukwa 11, 2014.
Abasilikari b'Amerika basangira ku musi mukuru w'umuganura Thanksgiving mu kigo cy'ingabo za OTAN i Kabul muri Afghanistan, taliki 27 y'ukwa 11, 2014.

Mu mujyi wa Ferguson, muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, ituze ryatangiye kugaruka nyuma y’iminsi y’imyivumbagatanyo.

Taliki ya 26 y'ukwa 11, 2014 ku mugoroba wa joro, ni abantu bake bongeye kwigaragambya ariko noneho mu ituze. Ababisesengura baremeza ko bishobora kuba byaratewe n’ibintu bitatu: abashinzwe umutekano benshi cyane buzuye umujyi wose. Urubura rwaraguye rwinshi. Abantu kandi biteguraga umuganura, bita Thanksgiving, biriwemo uyu munsi mu miryango yabo kimwe n’ahandi hose mu gihugu.

Imyivumbagatanyo yo muri Ferguson ituruka ku rupfu rw’umusore w’Umwirabura w’imyaka 18, Michael Brow, utari ufite intwaro, warashwe n’umupolisi w’umuzungu ku italiki ya 9 y’ukwezi kwa munani gushize. Taliki ya 24 y'ukwezi kwa 11, 2014, urukiko rwemeje ko uwo mupolisi adashobora gucibwa urubanza kubera ko nta bimenyetso simusiga byerekana, nta gushidikanya, ko yishe amategeko agenga akazi ke. Ni aho umujinya waturutse.

Usibye muri Ferguson, abaturage bakoze imyigarambyo no mu yindi mijyi igera ku 170 mu gihugu hose. Baboneyeho no kwamagana ibindi byose bita ko nta butabera bubaho ku Birabura ba Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Usibye Michael Brown, undi mwana w’umuhungu w’Umwirabura w’imyaka 12, Tamir Rice, nawe yishwe arashwe n’abapolisi ku cyumweru gishize mu mujyi witwa Cleveland. Yari afite imbunda y’igikinisho. Polisi yaraye ishyize ahagaragara amashusho ya video y’iryo rasa. Naho Umushinjacyaha yatangiye iperereza, mu gihe abapolisi bishe Rice babaye bahagaritswe ku kazi by’agateganyo.

Bamwe bari mu gahinda, ariko abaturage bose ba Leta zunze ubumwe z’Amerika biriya mu munsi w’umuganura, Thanksgiving. Hose mu gihugu, bamwe bari mu myiyerekano iherekejwe n’imiziki, abandi bari mu mikino itandukanye, nko gusiganwa ku maguru. Mu kanya mu masaha ari imbere ku mugoroba, imiryango irateranira ku ifunguro, basangira inyama y’igishuhe n’ibiyiherekeza. Naho Perezida Barack Obama n’umuryango we, baragemurira bene iryo funguro abakene batagira kivurira mu kigo kibitaho hano i Washington.

XS
SM
MD
LG