Uko wahagera

Burkina Faso: Isaac Zida Yatorewe Kuba Minisitiri w'Intebe


Liyetona Koloneli Isaac Zida
Liyetona Koloneli Isaac Zida

Muri Burkina Faso, Lt. Col Isaac Zida yagizwe ministiri w’intebe mushya w’agateganyo w’icyo gihuu. Uyu ni umwofisiye mukuru wari warigaruriye ubutegetsi nyuma y'uko Blaise Compaoré yeguye kubera igitutu yashyizweho n’abaturage bamushinjaga gushaka guhindura itegeko nshinga agamije kugundira ubutegetsi.

Ibi bibaye nyuma yuko Michel Kafando wigeze kuba ministiri w’Ububanyi n’amahanga, arahiriye kuba Perezida w’agateganyo .

Umuryango w’Afurika yunze ubumwe wari watangaje ko uzafatira Burkina Faso ibihano, niba igisirikale kitarekuye ubutegetsi, ntacyo uravuga kw’itorwa rya Colonel Zida.

Itegeko riteganya ko abayobora leta y’inzibacyuho badashobora kwiyamamaza mu matora aza kurikira inzibacyuho.

Icyemezo cyo guhitamo Kafando cyafashwe n’abanyapolitike, societe civile, abakuru b’amadini, abayobozi b’imiryango gakondo n’intumwa z’abasirilikari, nyuma y’inama yabahuje kugirango bumvikane ku izina ry’umukuru w’igihugu.

Biteganyijwe ko perezida na minisitiri w’intebe bagomba kumvikana kuri guverinoma izaba igizwe na ba ministiri 25.

Kafando w’imyaka 72, yigeze no kuba intumwa ya Burkina Faso, mu muryango w’abibumbye, asimbuye kuri uwo mwanya Compaore wayoboye Burkina Faso imyaka 27.

XS
SM
MD
LG