Uko wahagera

USA: Umuforomokazi wa Kabiri Wanduye Ebola Yakize


Amber Vinson
Amber Vinson

Umuforomakazi wa kabiri wari waranduye indwara ya Ebola hano muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yasezerewe amaze gukira.

Ibitaro bya Emory mu mujyi wa Atlanta aho Amber Vinson yavurirwaga byatangaje ko ibipimo byakozwe kuri uyu muforomokazi byemeza ko yakize burundu iyi ndwara imaze kuba icyorezo mu burengerazuba bw’Afurika.

Vinson yanduye Ebola ubwo yitaga ku munyaliberiya Eric Duncan, waje guhitanwa na Ebola. Mugenzi we Nina Pham, nawe wari waranduye iyi ndwara yasezerewe mu bitaro ku wa gatanu w’icyumweru gishize.

Ubwo yari amaze gusezererwa, Vinson w’imyaka 29 yatangaje ko yashimishijwe n'uko yakize.

Yagize ati “Ndashimira Imana kuba yarampaye icyizere n’imbaraga zo guhangana na Ebola.”

Kwandura kw’ababaforomokazi byateye abanyamerika ubwoba, benshi bagakeka ko icyo cyorezo kigiye gukwirakwira mu gihugu.

Hagati aho za leta zitandukanye hano muri Amerika zikomeje kugenda zishyiraho ingamba zikomeye zo kwirinda Ebola. Muri izo zirimo gusaba abakozi bita ku barwayi bava mu bihugu bya Liberia, Guinea na Sierra Leone kutava mu ngo zabo igihe cy’iminsi 21.

Ariko iki cyemezo gikomeje guteza impaka hano muri Amerika. Ikigo gishinzwe gukumira no kurwanya indwara z’ibyorezo "Centers for Disease Control and Prevention" cyatangaje ko abo bakozi badakwiye gushyirwa mu kato, ko ahubwo igikenewe ari uko bakurikiranwa.

XS
SM
MD
LG