Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko iperereza ryashyizweho n’ikigo RURA ku mikorere ya BBC ari ryo rizasobanura niba ibiganiro bya BBC ku mirongo ya FM byakongera kumvikana mu Rwanda.
Iryo perereza ryasabwe kuwa gatanu, ikigo RURA kimaze gufata icyemezo cyo guhagarika ibiganiro bya BBC mu Rwanda.
Umunyamakuru w'Ijwi ry'AMerika Etienne Karekezi yabajije ministri w’ubutabaera w’u Rwanda impamvu nyamukuru yatumye cyemezo cyo gufungira BBC gifatwa.