Uko wahagera

USA: Gucunga Abagenzi Baturutse mu Bihugu Birimo Ebola


Ishami rya ONU ryita ku buzima OMS, ryiteguye kuvugana n’abanyamakuru kuri uyu wa kane, nyuma y’inama isuzuma ibimaze gukorwa mu kurwanya icyorezo cya Ebola.

Komite y’ubutabazi bwihutirwa ya OMS kuri Ebola, yatangiye inama ejo kuwa gatatu. Iyi komite kandi irimo gusuzuma niba yahindura inama zatanzwe mu guhangana n’icyorezo cya Ebola.

Abantu babarirwa mu bihumbi 9,900 bemejweho indwara ya Ebola, hamwe n’abashobora kuba barayanduye n’abakekwaho iyi ndwara. Abenshi ni abo muri Guinee, Liberia na Sierra Leone.

Abayobozi bashinzwe ubuzima muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bategeka abantu baturuka muri ibyo bihugu, gucunga ubuzima bwabo iminsi 21, bagaha departema ishinzwe ubuzima mu karere, amakuru buri munsi, ku muriro bifashe cyangwa se niba bafite ikimenyetso na kimwe mu biranga indwara ya Ebola.

Iyo programu yo gucunga abarwayi, izatangirira kuwa mbere muri leta esheshatu zo mu burazirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Izo ni Georgia, Maryland, New Jersey, New York, Pennyslvania na Virginia, aho abenshi muri abo bagenzi bakunze kugenderera.

Bakigera ku bibuga by’indege, bazajya bahabwa ibikoresho byo kwipima Ebola, birimo ibyo gufatisha umuriro.

XS
SM
MD
LG