Uko wahagera

Rweru: Amayobera ku Mirambo Itarigeze Imenyekana


Rweru lake
Rweru lake

Imirambo myinshi, imwe yari iboshye ihambiriye mu masashe kandi igaragaza ibimenyetso by’ubuhotozi, yabonetse mu kiyaga cya Rweru, kiri ku mupaka uhuza u Rwanda n'u Burundi.

Nyuma y’ukwezi kurenga iyo mirambo yarerembaga mu mazi y’ikiyaga ibonywe n’abarobyi, ba nyirayo ntibaramenyekana. Uburyo abo bantu bishwe na bwo bukomeje kuba amayobera.

Leta zunze ubumwe z’Amerika yumvikanishije impungenge zayo kw’iyicwa ry’abo bantu, kandi yasabye za guverinoma zombi, iy’u Burundi n’iy’u Rwanda, gukora iperereza ryihuse, rirambuye, ritabogamye kandi hifashishijwe impuguke mpuzamahanga zazobereye mu gushakisha ibimenyetso ku mirambo.

Mu kiganiro Dusangire ijambo, umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Etienne Karekezi yaganiye n'abayobozi b'imiryango itagengwa na leta bo mu Rwanda no mu Burundi kui kibazo cy'iperereza ryakorwa kuri iyo mirambo.

Rweru: Amayobera ku Mirambo Itaramenyekana
please wait

No media source currently available

0:00 0:30:04 0:00
Ibishamikiyeho

XS
SM
MD
LG