Uko wahagera

Amerika Izayobora Imyitozo y'Ingabo muri Ukraine


Yavoriv, Ukraine
Yavoriv, Ukraine

Ingabo z’Amerika ziteguye kuyobora imyitozo y’ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu burengerazuba bwa Ukraine. Ibyo bikorwa bihuza ibihugu 15 bibaye mu gihe perezida Barack Obama yitegura kwakira perezida wa Ukraine mu biganiro hano I Washington mu mpera z’iki cyumweru.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, departoma y’ingabo y’Amerika ni bwo yatangaje iyo myitozo y’iminsi 12, yumvikanisha ko izahuza abasilikari 1,300, barimo abanyamerika 200. Ni ubwa mbere ingabo z’Amerika zirwanira ku butaka, zizaba zoherejwe muri Ukraine, kuba ubushyamirane buhatangiye mu ntangiriro z’umwaka.

Iyo myitozo ya gisilikari kandi itangiye mu gihe imirwano ikomeje hagati y’ingabo za Ukraine n’inyeshyamba bahanganye mu burasirazuba bw’igihugu. Ejo ku cyumweru, intambara ikaze yabereye mu nkengero z’ikibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Donetsk, ahari ibirindiro by’inyeshyamba.

XS
SM
MD
LG