Uko wahagera

Abashatse Guhitana Gen. Kayumba Nyamwasa Bakatiwe


General Faustin Kayumba Nyamwasa
General Faustin Kayumba Nyamwasa

Muri Afrika y’Epfo, urukiko rwahanishije abantu bane baregwaga gushaka kwica General Kayumba Nyamwasa igihano cyo gufungwa imyaka umunani buri wese, n’ubwo bwose umucamanza yavuze ko atari bo banyacyaha nyakuri.

Umucamanza Stanley Mkhari yababwiye, ati: “Si mwe banyacyaha bo ku isonga. Byari kuba byiza iyo muzana muri uru rukiko n’abantu bose babagejeho amafaranga n’abayabahaye ngo bayabazanire.”

Abaregwaga, Amani Uriwane na Sady Abdou b’Abanyarwanda, Hassan Mohamed Nduli na Hemedi Dendengo Sefu bakomoka muri Tanzaniya, bagaragaje ibyishimo bamaze kumenya igihano cyabo kuko kiri munsi y’icy’imyaka 15 bari basabiwe n’umushinjacyaha.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, Gen.Kayumba Nyamwasa yavuze ko ashimishijwe n'icyemezo cy'urukiko, ariko ashimangira ko we, kimwe n'abandi banywarwanda benshi batuye hanze y'u Rwanda babaho mu bwoba.

XS
SM
MD
LG