Uko wahagera

Ababikira Batatu Bishwe mu Burundi


Ababikira batatu bishwe urwagashinyaguro mu Burundi n’abantu bataramenyekana mu murwa mukuru w’Uburundi, Bujumbura.

Ubwo bwicanyi bwakorewe ababikira bafite inkomoko yo mu Butaliyani.

Abo babikira nabo mu kigo cy’ababikira kiri muri paruwasi ya Kamenge.

Polisi mu mujyi wa Bujumbura yatangaje ko irimo gushakisha abagize uruhare muri ubwo bwicanyi.

Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP , abo babikira ni Olga Raschietti w’imyaka 83, Bernadette Boggia w’imyaka 79 na Lucia Pulici w’imyaka 75.

Umuvugizi wa polisi mu Burundi Colonel Helmegilde Harimenshi yavuze ko abo babikira, bishwe baciwe amajosi. Mbere yo kwicwa, ngo abo bari babanje gufatwa ku ngufu.

Kugeza ubu polisi yavuze ko itaramenya impamvu y’iriyicwa.

Hagati aho leta y’Uburundi yasohoye itangazo ryamagana ubwo bwicanyi.

Muri iryo tanganzo, guverinoma yavuze ko yifatanije n’imiryango yababuze ababo, paruwasi ya Guido Maria Conforti, na kiliziya gatulika muri rusange.

XS
SM
MD
LG