Uko wahagera

Somaliya: Ingaruka z'Urupfu rwa Ahmed Abdi Godane muri al-Shabab


Ahmed Abdi Godane, ni we wateguye igitero cyahitanye abantu 67 munzu y’ubucuruzi ya Westgate.
Ahmed Abdi Godane, ni we wateguye igitero cyahitanye abantu 67 munzu y’ubucuruzi ya Westgate.

Inkuru yabaye impamo: indege y’intambara itagira umuderevu-drone ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yivuganye umuyobozi wa al-Shabab, Ahmed Abdi Godane. Uru rupfu ruzagira izihe ngaruka kuri al-Shabab?

Godane yavutse mu 1977 i Hargeissa, umujyi wa kabili mu bunini nyuma y’umurwa mukuru wa Somalia, Mogadishu. Yize amashuli ya Quran, ajya kuyakomereza muri Sudani na Pakistani amaze gukura. Nyuma yagiye kwitoza ibya gisilikali mu ntagondwa muri Afghanistani, ndetse aranaharwana.

Mu 2006, Godane yabaye umunyamabanga mukuru w’Urwunge rw’Inkiko za K’islamu, umutwe wafashe ubutegetsi muri Somalia, mbere yo kwirukanwa n’ingabo za Ethiopia na Somalia.

Mu 2008, umugaba wa al-Shabab w’icyo gihe, Adan Hashi Ayro, yishwe na drone y’Amerika, asimburwa na Godane.

Mu 2012, Godane yatangaje ko yometse al-Shabab kuri al-Qaida. Mu mwaka ushize, ni we wateguye igitero cyahitanye abantu 67 munzu y’ubucuruzi ya Westgate y’i Nairobi muri Kenya.

Leta zunze ubumwe z’Amerika yari yaragennye igihembo cy’amadolari miliyoni zirindwi ku muntu wese wari gutuma Godane atabwa muri yombi.

Godane yakoresheje iterabwoba no kwica abatavuga rumwe nawe muri al-Shabab kugirango ashobore kuyitegeka. Mu bo yahitanye harimo nka Ibrahim al-Afghani wari igisonga cye cya mbere, na Abu Mansoor al-Amriki, umunyamerika wavutse ku babyeyi bakomoka muri Somalia, wari warasanze al-Shabab.

Abahanga mu byo kurwanya iterabwoba bemeza ko Godane yari yaragize al-Shabab akalima ke k’umwihariko.

Umwe muri bo ni Abdi Aynte, umuyobozi w’ikigo cyitwa Heritage Institute for Policy Studies cy’i Mogadishu.

Aynte yemeza ko nta muntu abona muri al-Shabab ushobora gusimbura Godane. Ahubwo asanga urupfu rwa Godane rushobora gutuma al-Shabab icagagurikamo uduce twinshi dutandukanye.

Abandi bahanga ariko bemeza ko urupfu rwa Godane rudahagije kugirango al-Shabab itsindwe burundu. Nka Abdiweli Sheikh Abdisamed, umushakashatsi mu bya politiki zo mu karere k’ihembe ry’Afrika, aragira, ati: “Kwica umuntu umwe ntibivuze ko wishe ingengabitekerezo, cyangwa ideologie mu rundi rulimi.

Ideologie ya al-Shabab yo izakomeza. Ikizayirandura ni uko leta ya Somalia iganira n’abaturage b’aho al-Shabab yirukanwe kugirango yite koko ku bibazo byabo bya buri munsi.” Ariko rero, na Abdisamed asanga al-Shabab ishobora kuba igiye kuba isibaniro ry’abayoboke bayo hagati yabo bwite.

XS
SM
MD
LG