Uko wahagera

Ibitero by'Indege Muri Libya


Umujyi wa Benghazi uri mu yagabweho ibitero
Umujyi wa Benghazi uri mu yagabweho ibitero

Indege z’intambara z’igihugu cya Emirats Arabes Unis, gifashijwe na Misiri, ni zo zarashe ku birindiro by’inyeshyamba zigometse ku butegetsi bwa Libya, zigaruriye ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Tripoli. Biratangazwa n’ikinyamakuru The New York Times cyo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Ibyo bitero byatunguye n’Amerika ubwayo.

Igitero cya mbere cyabaye mu gicuku cyo kuwa mbere w’icyumeru gishize. Ikindi cyabaye mu ijoro ryo kuwa kane. Byombi byahitanye abantu hafi 20, bitwika n’intwaro nyinshi z’inyeshyamba. Misiri yorohereje indege za Emirats Arabes Unis, iziha inzira, ibibuga ziruhukiraho, kandi zinywera.

Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubwongereza, Ubufaransa n’Ubudage bashyize ahagaragara itangazo rimwe biyama ibihugu by’amahanga bishaka kwivanga mu bibazo bya Libya. Basabye kandi abarwana bose, cyane cyane mu mijyi ya Tripoli na Benghazi, kwemera ibiganiro byo guhagarika imirwano.

Naho abaturanyi ba Libya, ari bo Algeria, Chad, Misiri, Sudani na Tunisia bahuriye i Cairo kugirango baganire ku ntambara yo muri Libya. Ministri w’ububanyi n’amahanga wa Misiri, Sameh Shukri, yasabye ko imitwe yose yo muri Libya yamburwa intwaro.

XS
SM
MD
LG