Uko wahagera

Perezida Obama: Urubyiruko, Ejo Hazaza h'Afurika


Obama ageza ijambo ku rubyiruko 500 ruturutse ku mugabane w'Afurika
Obama ageza ijambo ku rubyiruko 500 ruturutse ku mugabane w'Afurika

Afurika yihagije kandi itekanye n’ikimwe mu byibanze bizatuma ejo hazaza h’isi haba heza. Ibi n’ibyavuzwe na perezida Barack Obama wa leta zunze ubumwe z’Amerika, ubwo yakiraga urubyiruko 500 ruturutse mu bihugu by’Afurika yo hepfo y’Ubutayu bwa Sahara.

Uru rubyiruko rumaze ibyumweru bitandatu muri za kaminuza zitandukanye hano muri leta zunze ubumwe, aho rwakurikiye inyigisho ku miyoborere myiza, ubucuruzi no kwihangira imirimo.

Kuzana uru rubyiruko muri Amerika, biri muri ya gahunda yatangijwe na Obama mu mwaka wa 2010 yitwa Young African Leaders Initiative. Iyi gahunda igamije guha ubushobozi urubyiruko nk’abayobozi b’ejo hazaza ba Afurika.

Obama yahamagariye abo basore n’inkumi gufata iyambere mu guharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu kimwe n’ubw’umugore.

Obama kandi yatangaje ko iyo gahunda ubu igiye kwitirirwa nyakwigendera Nelson Mandela, ngo kuko igamije guteza imbere indangagaciro Mandela yaharaniraga.

Obama yasabye uru rubyiruko kuba umusemburo w'iterambere mu bihugu byabo no k'umugabane w’Afurika

Ikindi yavuze nuko mu mwaka w’2016, umubare w’urubyiruko ruza gufata inyigisho hano muri Amerika uzikuba kabiri ukagera ku 1,000.

XS
SM
MD
LG