Uko wahagera

Abanyarwanda Birukanywe muri Tanzaniya Bakwizera Iki?


Perezida Magufuli Yageze Mu Rwanda
Perezida Magufuli Yageze Mu Rwanda

Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya mu mwaka wa 2013, bazira ko batari bujuje ibyangombwa byo gutura ku butaka bw'icyo gihugu, babwiye Ijwi ry'Amerika ko bishimiye kw'imigeranire y'ibihugu byombi, yongeye kuzanzamuka

Mu ruzinduko perezida Tanzaniya Dr John Pombe Magufuli yagiriye mu Rwanda mu cyumweru gishize ari kumwe n'uw'urwanda Paul Kagamne, baganiriye ku bibazobyose biri hagati y'ibyo bihugu, bemeranyaho uburyo bwo kuzabishakira umuti. Ibyo bibazo birimo n'iby'imitungo Abanyarwanda basize muri Tanzaniya.

Mu kiganiro n'abanyamakuru ku munsi wakurikiye, Perezida Kagame yatangaje ko kubera ubuyobozi bushya muri Tanzaniya, imigenderanire ari myiza kandi ko bazavana mu nzira ibibazo biri hagati y'ibihugu byombi.

Mu mwaka wa 2013, Tanzaniya yirukanye abanyarwanda basaga ibihumbi cumi na bine, nk'uko bitangazwa na minisiteri yita ku bibazo by'impunzi mu Rwanda.

Uretse kuzamura imigenderanire ku bihugu byombi, bizaba n'umwanya mwiza ku bucuruzi bwambukiranya imipaka. Nko mu Rwanda ibicuruzwa byinshi byinjira mur’icyo gihugu, binyura ku cyambu cya Dar-es-Salam muri Tanzaniya.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eric Bagiruwubusa ni we wakurikiranye iyi nkuru.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:28 0:00

XS
SM
MD
LG