Uko wahagera

U Rwanda na BBC Gahuzamiryango


Guverinoma y’u Rwanda, yahagaritse by’agateganyo amasezerano yagiranye na BBC Gahuzamiryango. Ici cyemezo cyatangajwe na minisitiri w’itangazamakuru mu Rwanda, Madamu Louise Mushikiwabo, kuwa gatandatu tariki ya 25 z’ukwezi kwa 4 mu mwaka wa 2009. Minisitiri Mushikiwabo avuga ko icyo cyemezo cyafashwe nyuma y’ikiganiro Imvo n’Imvano cyahise kuri Radiyo BBC Gahuzamiryango uwo munsi. Nyamara, icyo kiganiro ntabwo cyumvikanye mu Rwanda ku murongo wa FM BBC isanzwe ivugiraho.

Minisitiri Mushikiwabo yatangaje ko abatumiwe muri icyo kiganiro, aribo uwahoze ari Minisitiri w’intebe mu Rwanda, Faustin Twagiramungu, na Boniface Rutayisire, bahakanye banapfobya jenoside yakorewe abatutsi. U Rwanda rukaba rutakomeza kwihanganira ibintu nk’ibyo.

Kuva Guverinoma y’u Rwanda yafata icyemezo cyo guhagarika BBC Gahuzamiryango, abayobozi ba BBC ntacyo baratangaza kuri icyo cyemezo.

Icyi cyemezo kireba BBC ivuga ikirundi n’ikinyarwanda yonyine. Izindi gahunda zihita kuri BBC mu giswayire, mu cyongereza no mu gifaransa zirimo kumvikana mu Rwanda uko bisanzwe.

XS
SM
MD
LG