Uko wahagera

Perezida Barack Obama n'Umurage wa Martin Luther King


Perezida Barack Obama avuga disikuru nyuma yo kurahira bwa kabiri.
Perezida Barack Obama avuga disikuru nyuma yo kurahira bwa kabiri.
Kuva perezida Barack Obama atorewe kuyobora Leta zunze ubumwe z'Amerika, hari bamwe mu basesengura bavuze ko ari indoto z'intwari Martin Luther King zigezweho.

Bwana Obama yongeye gutorerwa manda ya kabiri, hari abandi bantu, barimo abanyafrika benshi bumvikanishije ko nta gushidikanya ko Amerika yasize isi mu kubahiriza uburinganire n'uburenganzira bwa muntu.

Mu kiganiro Dusangire ijambo, Ijwi ry'Amerika ryagarutse kw'irahira ku nshuro ya kabiri kwa perezida Barack Obama w'Amerika no ku murage wa Martin Luther King.

Twatumiye impuguke ebyeri zirimo porofeseri Gasimba Faransisiko Saveri Gasimba wigisha mw'ishuri rikuru nderabarezi rya Kigali mu Rwanda n'umushakashatsi wita ku burenganzira bwa muntu Twagiramungu Noheli uba muri Amerika. Baganiye n'umunyamakuru Etienne Karekezi.

please wait

No media source currently available

0:00 0:23:12 0:00
Ibishamikiyeho
XS
SM
MD
LG