Uko wahagera

Amasezerano mashya yo guca ubucuruzi bw'itabi


Guca ubucuruzi bw'itabi bisaba ingufu nyinshi z'abatuye isi
Guca ubucuruzi bw'itabi bisaba ingufu nyinshi z'abatuye isi
Inama y’ishami rya ONU ryita ku buzima, OMS, yabereye I Seoul muri Koreya y’Epfo mu kwezi kwa 11 umwaka wa 2012 yemeje amasezerano yo guca ubucuruzi bunyuranije n’amategeko bw’ibikomoka kw’itabi. Uwo mwanzuro wafashwe nyuma y’imyaka ine y’ibiganiro bikaze.

Umuyobozi mukuru wa OMS Margaret Chan yashyizemo ingufu nyinshi kugirango ayo masezerano y’I Seoul yemezwe. Yabwiye intumwa ko kimwe mu bintu byamushimishije cyane mu buzima bwe ari ukwemezwa kw’ayo masezerano ku buryo burambuye, kabone ingufu nyinshi zo kuyaburizamo zakoreshejwe n’amasosiyete akora itabi.

Abarwanya itabi bavuga ko bumva amasezerano mashya azafasha mu kurengera abatuye isi ntibanduzwe n’itabi n’ibirikomokaho. OMS ivuga ko inkurikizi ziterwa n’itabi ari cyo cyorezo kibangamiye cyane ubuzima bw’abaturage ku buryo burenze cyugarije isi.
OMS isanga itabi rihitana abantu bagera miliyoni esheshatu kw’isi buri mwaka. Ibyo bivuze ko hafi umuntu umwe apfa buri masegonda atandatu azira itabi, kandi uwo ni umuntu umwe mu bantu 10 bakuze.

Amasezerano yo guca ubucuruzi bunyuranije n’amategeko bw’itabi yasinywe hari intumwa zihagarariye uturere twose tutandatu twa OMS. Nyuma y’iminsi ibiri ya mbere yo kuyasinyira I Geneve, ayo masezerano azasinyirwa ku cyicaro cya ONU I New York kugeza taliki ya cyenda y’ukwa mbere umwaka wa 2014. Azatangira kubahirizwa iminsi 90 nyuma y’uko uruhande rwa 40 mu zayasinye rwiyemeje kuyashyira mu bikorwa.
XS
SM
MD
LG