Uko wahagera

Inzitizi z'Umutekano Urambye muri Afurika y'Ibiyaga Bigali


Ban Ki-moon ahuza ibiganza bya ba perezida Joseph Kabila wa Kongo na Paul Kagame w'u Rwanda
Ban Ki-moon ahuza ibiganza bya ba perezida Joseph Kabila wa Kongo na Paul Kagame w'u Rwanda
Abatuye umugabane w'Afurika, ariko cyane cyane akarere k'ibiyaga bigali, biteze ko umwaka wa 2013 wabazanira umutekano n'amahoro.

Gusa, umuntu arebye kuva muri Afurika ya Ruguru, akanyura mu y'uburegerazuba, akagaruka mw'ihembe ry'Afurika nyuma akitegereza neza ibyabaye mu biyaga bigali kuva mu mwaka wa 1990, yakwibaza uko umutekano nyawo uzagaruka.

Mu kiganiro cya "Dusangire Ijambo" cyo gutangira umwaka wa 2013, Ijwi ry'Amerika ryarebye ku bintu binyuranye byabaye mu mwaka wa 2012, risuzuma ibikenewe n'ibibura kugirango akarere k'ibiyaga bigali by'Afurika gatuze katunganirwe.

Umunyamakuru Etienne Karekezi yatumiye impuguke zikurikirira hafi ihindagurika rya politiki n'abanyapolitiki muri ako karere bavugana kuri icyo kibazo mu kiganiro "Dusangire Ijambo".

please wait

No media source currently available

0:00 0:23:00 0:00
Ibishamikiyeho
XS
SM
MD
LG