Uko wahagera

Guverinoma ya Kongo na M23 Baraganira ku Mahoro


Intumwa za guverinoma ya Kongo, ariko M23 ntiyitabirira inama igihe cyose.
Intumwa za guverinoma ya Kongo, ariko M23 ntiyitabirira inama igihe cyose.
I Kampala muri Uganda, ibiganiro by’amahoro hagati ya guverinoma ya Republika iharanira demokrasi ya Kongo n’intumwa z’inyeshyamba za M23 birakomeje. Ibyo biganiro byatangiye taliki ya 9 y’ukwezi kwa 12 mu 2012 byagiye bidindira kuva mu ntangiriro, kubera guterana amagambo hagati y’impande zombi.

please wait

No media source currently available

0:00 0:23:00 0:00
Ibishamikiyeho

Cyokora, icyumweru cya mbere cyarangiye ministri w’ingabo wa Uganda, ubahuza, amaze gufasha impande zombi kwemeza amabwiriza ibiganiro bizagenderaho, ibizaganirwaho n’uko bizakurwa.

Mu kiganiro “Dusangire ijambo”, umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Etienne Karekezi yatumiye umunyamakuru Lusiya Umukundwa uri I Kampala muri Uganda n’Ambasaderi Jean Marie Ndagijimana, wigeze kuba ministri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda uba mu Bufransa. Ubu ni umuhuzabikorwa w’umuryango uharanira inyungu z’abantu bose bazize ubwicanyi bwo mu karere k’ibiyaga bigari y’Afurika.
XS
SM
MD
LG