Uko wahagera

M23 Yanze Gukomeza Kwitabira Ibiganiro i Kampala


Abarwanyi b'umutwe wa M23 mu burasirazuba bwa Kongo
Abarwanyi b'umutwe wa M23 mu burasirazuba bwa Kongo
Ibiganiro by’amahoro hagati ya guverinoma ya Kongo n’inyeshyamba za M23 byarapfubye kw’italiki ya 10 y’ukwezi kwa 12 mu mwaka wa 2012.



Ibyo byabaye ubwo abarwanya ubutegetsi banze kuza mu nama ku munsi wa kabiri w’ibiganiro.Intumwa za M23 zagumye muri hoteli mu murwa mukuru Kampala. Ntibavuze niba baza kwitabira ibyo biganiro ku munsi wa gatatu wabyo.

Ibyo biganiro byatangiye kw’italiki ya 9 y’ukwa 12 muri 2012, birimo guterana amagambo. Uhagarariye umutwe M23 Francois Rucogoza yavuze ko intambara yo muri Kongo iterwa n’ubutegetsi bubi ndetse no kubura abayobozi bareba kure.

Abategetsi ba Kongo bifuzaga kuba bavuguruza ayo magambo ariko abarwanya ubutegetsi ntibaje mu biganiro ku munsi wa kabiri. Abo bategetsi ba Kongo bavuze ko bagomba gusubiza abarwanya ubutegetsi bari imbere yabo.
XS
SM
MD
LG