Uko wahagera

Itangazo ry' ikibazo cy’ibiganiro bya Radiyo Ijwi rya Amerika bitumvikana neza


Abantu benshi bo mu Rwanda bumva Ijwi ry’Amerika baratwandikira muri iyi minsi batubwira ko radiyo ivuga icikagurika. Bityo bakaba batabasha gukirikira neza ibiganiro byacu.

Ijwi ry’Amerika ryitaye cyane ku mpungenge zanyu. Irimo irakora ibishoboka byose kugirango icyo kibazo gikemuke bidatinze.

Hagati aho, mu gihe abumva Ijwi ry’Amerika mu Kirundi n’Ikinyarwanda mushoboye kuyigeraho kuri Internet, murayisanga ku rubuga www.radiyoyacuvoa.com.

Turabashimiye cyane, kandi mukomeze mutugezeho uko mwutwumva. Aderesi ni radiyoyacu@voanews.com
XS
SM
MD
LG