Uko wahagera

Serwakira “Sandy” yafunze umujyi wa New York na Washington DC


Umujyi wa New York na Washington DC byafunze za gari ya moshi na bisi z’abagenzi kubera serwakira yitwa “Sandy”.

Hano muri Amerika, za leta ziri mu burasirazuba bw’igihugu aritegura serwakira ivanze n’imvura nyinshi, ishobora kuba imwe mu zifite inkubiri nyinshi zizwi.
Iyo serwakira yitwa “Sandy” yitezwe ku nkombe z’inyanja ya Atlantika kw’italiki ya 29 y’ukwezi kwa cumi umwaka wa 2012 iraba ifite imiyaga myinshi, imvura y’urudaca, imyuzure ndetse n’amasimbi mu bice bimwe na bimwe. Iyo serwakira irakwira ahantu hagera ku bilometero 1200, kandi igire ingaruka ku baturage bagera kuri miliyoni 60 guhera kuri uyu mugoroba.

Perezida w’Amerika Barack Obama, wakurikiye ibisobanuro byatangiwe ku kigo gishinzwe Ibiza (FEMA), taliki ya 28 y’ukwezi kwa cumi mu 2012, yasabye abantu bashobora gukorwaho n’iyo serwakira gukurikiza amabwiriza bahabwa n’abayobozi b’inzego za leta n’iz’ibanze.
Ubu iyo serwakira ifite imiyaga ifite umuvuduko w’ibilometero 120 kw’isaha, ariko hari n’aho ikara cyane ikagera ku bilometero 165 kw’isaha.
Abategetsi barasaba abaturage kwiteganyiriza amazi yo kunywa ahagije, ibiryo bitangirika, amabuye ya za radiyo n’amasitimu no kwitegura kuba bamara iminsi myinshi nta muriro w’amashanyarazi bafite.

Leta zishobora kwibasirwa n’iyi serwakira zirimo Washington DC, aho Ijwi ry’Amerika rikorera, New York ku cyicaro cy’umuryango w’Abibumbye, Pennsylvaniya, Maryland, Virginia, North Carolina, zose zatangaje ko ziri mu bihe bidasanzwe. Umujyi wa New York ndetse na Washington DC birafunga za gari ya moshi ndetse na za bisi zitwara abantu. Umuryango w’Abibumbye I New York na wo wahagaritse inama zari ziteganijwe, ufunga n’ibiro byawo taliki ya 29 y’ukwa cumi mu mwaka wa 2012.
Iyi serwakira “Sandy” yatumye za mitingi z’abakandida ku mwanya wa perezida zisubikwa muri leta nyinshi. Amasosiyete y’indege menshi yahagaritse indege zagombaga kuguruka. Mu karere k’ibirwa bya Caraibes, iyi serwakira yahitanye abantu bagera kuri 50 muri Bahamas, Cuba, Jamaica na Haiti.
XS
SM
MD
LG