Uko wahagera

Ibiro by'Ikinyamakuru Kigenga Rushyashya Byatewe n'Abagizi ba Nabi


Umuyobozi w’ikinyamakuru Rushyashya, Bwana Burasa Jean Gaulbert, yatangarije Ijwi rya Amerika ko ku gicamunsi cyo ku wa gatandatu, taliki ya 15 Nzeri 2007, insoresore 3 zinjiye mu biro by’ikinyamakuru Rushyashya, zifashishije imfunguzo z’inshurano.

Bwana Burasa yadutangarije ko izo nsoresore zitashoboye kugera k’umugambi wazo, kuko zateshejwe n’umunyamakuru wa Rushyashya, Bwana Ntakandi Amani, waziguye gitumo. Bwana Burasa yatubwiye ko bagundaguranye na Ntakandi, ndetse basiga bamutaye ku munigo.

Bwana Burasa yatubwiye ko binjiye mu biro bya Rushyashya, bashaka ibinyamakuru byose Rushyashya imaze gusohora, n’ibikoresho birimo mudasobwa igendanwa, ibyuma bifata amajwi n’ibyuma bifotora.

Umuyobozi w’ikinyamakuru Rushyashya, Bwana Burasa Jean Gaulbert, asanga ibyo ari ibikangisho ku kinyamakuru Rushyashya, ndetse bikaba bifite n’ibindi bibyihishe inyuma nk’uko yakunze kubigaragaza.

Bwana Burasa yadutangarije ko kugeza ubu atari yashobora kumenya izo nsoresore zigabije ibiro by’ikinyamakuru Rushyashya. Ikinyamakuru Rushyashya cyatewe mu gihe n’ibindi binyamakuru byigenga nk’Umuseso, Umuco n’Umuvugizi bitangaza ko bitorohewe.

XS
SM
MD
LG