Uko wahagera

Inama y'Amerika na Bitanu Byo mu Majyaruguru y'Isi kuri Siriya

Perezida Barack Obama uhereye ibumoso, minisitiri w'intebe wa Islande Sigurdur Ingi Johannsson, uwa Denmark Lars Lokke Rasmussen, uwa Norvege Erna Solberg, uwa Suede Stefan Lofven na perezida wa Finlade, Sauli Niinisto i Washington mu nama ku bibazo bya Siriya

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Barack Obama avuga ko amasezerano hagati y’Amerika n’ibihugu bitanu byo mu majyaruguru y’isi kugirango byongere ubufatanye imbere y’ubushotoranyi bw’Uburusiya bwiyongera; ari igikorwa kigamije gukora ku buryo ibihugu bito bidakinwa ku mubyimba n’ibihugu binini.

Prezida Obama kuwa gatanu taliki 13 y'ukwezi kwa 5 umwaka wa 2016 yakiriye muri perezidanse y’Amerika abayobozi ba Suede, Norvege, Danemark, Finlande na Islande.

Bagiranye inama ku bibazo bitandukanye kuva ku mutwe wa Leta ya Kiyisilamu kugeza ku mihindagurikire y’ibihe no ku masezerano y’ubuhahirane bwambukiranya inyanja ya Atlantika.

Mu gihe ibyo bihugu bizakomeza gukora ibishoboka bikaganira kandi bigafatanya n’ubuyobozi bw’i Moscow Obama yongeyeho ko anashaka gukora ku buryo ibyo bihugu bishishikariza Uburusiya kwubahiliza ibyo busabwa n’amahanga mu bikorwa byabwo bya gisilikare.

Ibyo bihugu byumvikanishije ko bizongera ubufatanye hagati y’umuryango wa OTAN n’umuryango w’ubumwe bw’ubulayi.

XS
SM
MD
LG