Uko wahagera

Urushwima ni ndwara ki?


Nkuko twabaniliwe na Docteur Diocles Mukama Twagiramungu urushwima si indwara yandura ahubwo ni ikimenyetso cy’izindi ndwara.

Rukaba rukira iyo izo ndwara zaruteye zikize. Urushwima rero si indwara ivulirwa mu Kinyarwanda nk’uko bamwe babyibwira. Docteur Mukama yadusobanuliye icyo mu Kinyarwanda bita urushwima. Ati: inda ni ikintu cy’igifuka kirimo inyama zitandukanye, amara, imbyiko, umwijima n’izindi. Mu nda rero hakaba habamo ububobere kugirango inyama zo mu nda zitagenda zikubana zikaba zakomereka. Hari ubwo rero kubera uburwayi ubu n’ubu muri icyo gifuka hikoramo amazi ku buryo budasanzwe. Ibi akaba aribyo bita urushwima.

Mu bitera urushwima harimo indwara y’umwijima, iy’impyiko, umutima, cyangwa kunywa inzoga nyinshi n’ibindi…

Ku bindi bisobanuro nimwumve iki kiganiro.

XS
SM
MD
LG