Uko wahagera

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, Rwumvishe Abatangabuhamya Bashinja Dr Runyinya Barabwiriza


Abatangabuhamya batandatu bonyine b’ubushinjacyaha ni bo bavuze taliki ya 24 y’ukwa 5 mu mwaka wa 2011. Ruteganya kumva abatangabuhamya ba porofeseri Runyinya ku italiki ya 25 y’ukwa gatanu. Bamwe ni abanyururu bakatiwe kubera uruhare bagize muri jenoside.

Urukiko rwisumbuye rwumvise abatangabuhamya batandatu bonyine b’ubushinjacyaha taliki ya 24 y’ukwa 5 mu mwaka wa 2011. Ruteganya kumva abatangabuhamya ba porofeseri Runyinya ku italiki ya 25 y’ukwa gatanu. Bamwe muri abo batangabuhamya barimo abanyururu bakatiwe kubera uruhare bagize muri jenoside.

Abatangabuhamya b’ubushinjacyaha bashinja Runyinya imbonankubone bageraga kuri 20. Naho k’uregwa, Runyinya Barabwiriza, abatangabuhamya bo kunyomoza amaso ku maso iby’ubushinjacyaha bagera hafi kuri 15. Urukiko rwavuze ko rukurikije ubwinshi bw’abatangabuhamya rudashobora kubumva bose. Abatangabuhamya batandatu bashinje amaso mu yandi Runyinya ni abaturage basanzwe bari batuye mu cyahoze ari komini Gishamvu muri Perefegitura ya Butare.

Bose icyo bahurijeho, bemeje ko porofeseri Runyinya yagize uruhare mu gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi. Umwe muri aba bashinja Runyinya, mu buhamya yatanze yihariye, yavuze ko mu gihe cya jenoside, porofeseru Runyinya ari we watanze imbunda ku itariki ya 18 z’ukwezi kwa 4 mu mwaka wa 1994. Kuri ubu buhamya, porofeseri Runyinya ndetse n’umwunganira, bagaragarije urukiko ko nyirabwo yagiye yivuguruza cyane, basaba urukiko kuzabushishozaho.

Urukiko rwisumbuye rwa Huye rurakomeza kuburanisha urubanza porofeseri Runyinya Barabwiriza kuya 25 z’ukwezi kwa 5 mu mwaka wa 2011, rwumva abatangabuhamya be, bitezwe kunyomaza iby’ab’ubushinjacyaha.

XS
SM
MD
LG