Uko wahagera

Urukiko Rwasubitse Urubanza rwa Porofeseri Runyinya


Urukiko Rwasubitse Urubanza rwa Porofeseri Runyinya
Urukiko Rwasubitse Urubanza rwa Porofeseri Runyinya

Ubushinjacyaha bwiteze ko urukiko rutumiza abagabo baza gushinja Bwana Runyinya amaso ku maso. Urubanza ruzongera gusubukurwa kuya 24 z’ukwezi kwa 5 mu mwaka wa 2011.

Urukiko rwisumbuye rwa Huye mu ntara y'Amajyepfo rwasubitse urubanza ruregwamo Porofeseri Runyinya Barabwiriza bisabwe n’ubushinjacyaha. Ubushinjacyaha bwiteze ko urukiko rutumiza abagabo baza gushinja Bwana Runyinya amaso ku maso. Urubanza ruzongera gusubukurwa kuya 24 z’ukwezi kwa 5 mu mwaka wa 2011.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Runyinya aba ajijisha, iyo avuga ko nta bimenyetso bimushinja bwagaragaje ku cyaha cyo gushishikariza gukora genocide. Bwavuze ko abagabo babihagazeho bahari. Ku bushinjacyaha, nka Runyinya wahoze ari umujyanama we, inama yamugiraga nta cyiza zashakiraga u Rwanda, ahubwo zateguraga umugambi mubisha wa jenoside.

Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko Mwalimu Runyinya yigiza nkana, agaragaza ko raporo y’uwahoze ari perefe wa Butare Habyarimana Jean Baptiste nayo bukoresha mu kumushinja, we ayifata nk’imushinjura.

Porofeseri Runyinya Barabwiriza yahoze ari umujyanama mu by’ububanyi n’amahanga w’uwari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana. Jenoside yabaye atari mu Rwanda yari mu gihugu cya Tanzaniya nk’umwe mu ntumwa z’u Rwanda zari mu masezerano y’amahoro y’Arusha.

XS
SM
MD
LG