Uko wahagera

Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga kuri Kongo Kinshasa


Imiryango myinshi ihunga ubwicanyi bwo muri Kongo
Imiryango myinshi ihunga ubwicanyi bwo muri Kongo
Leta zunze ubumwe z'Amerika yatanze icyifuzo cy'uko hashyirwaho urukiko mpanabyaha mpuzamahanga kuri Republika iharanira demokrasi ya Kongo.

Ambasaderi w'Amerika wihariye ukurikirana ibibazo by'ibyaha by'intambara n'ibyaha byibasiye inyoko muntu mu ntangiriro z'ukwezi kwa kabiri mu 2014 yatangarije i Goma ko urwo rukiko rukenewe kugirango abakoze ibyaha ndengakamere muri Kongo babiryozwe.

Ambasaderi Stephen Rapp yavuze ko urwo rukiko ruhuriweho n'abanykongo n'abandi banyamahanga rwaba ruteye nk'urwo muri Sierra Leone, kandi rushmikiye ku rukiko mpanabyaha mpuzahanga. Ambasaderi Rapp kandi yasobanuye ko ibihugu bya Uganda, u Rwanda n'u Burundi bitashyirwa muri urwo rukiko kubera uruhare bamwe mu bayobozi b'ibyo bihugu bakekwa kuba baragize muri Kongo.

Mu kiganiro Dusangire Ijambo, umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Etienne Karekezi yatumije impuguke mu by'amategeko baganira ku miterere n'imikorere y'urwo rukiko.

please wait

No media source currently available

0:00 0:30:01 0:00
Ibishamikiyeho
XS
SM
MD
LG