Uko wahagera

Itangazamakuru: Uruhare mu Gukumira Jenoside


Ijwi ry'Amerika riherutse gukoresha ikignairo mbwirwa ruhame kw'itangazamakuru n'uruhare ryagira mu gukumira jenoside. Icyo kiganiro cyakozwe mu rwego rwo kwibuka jenoside yabaye mu Rwanda muri 1994.

Kimwe mu ngingo zikomeye icyo kiganiro cyagarutseho ni ukureba niba hari amasomo abatuye isi bakuye ku byabaye mu Rwanda m uri 1994, ku buryo jenoside itagira ahandi ikorwa rirebera.

Jenoside yabaye mu Rwanda muri 1994 kimwe n'ubwicanyi ndengakamere byahitanye abanyamakuru bagera muri za miringo bakoreraga mu Rwanda. Nyuma ya jenoside, hari abanyamakuru bishwe, hari abafunzwe, hari n'abandi bahunze igihugu, batinya ingaruka bagira bakora umwuga wabo.

Ibitabo, inyandiko byatangajwe ndetse n'ubushakashatsi bwakozwe byagaragaje isura n'uruhare rw'itangazamakuru mu gihe cya jenoside yabaye mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Mu bushakashatsi bwatangajwe, itangazamakuru ryo mu gihugu ndetse n'itangazamakuru mpuzamahanga byashyizwe mu majwi kuba bitararangije inshingano zabyo zo kumenyesha abatuye isi ibyaberaga mu Rwanda.

Hari n'ibitangazamakuru byihariye byatunzwe agatoki ndetse n'abanyamakuru baketsweho uruhare rwihariye bashyikrizwa inkiko, kubera uruhare baba baragize mu gukongeza no guhembera jenoside mu Rwanda.

Mu kiganiro gikurikira, umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Etienne Karekezi yatumiye umunyamakuru ndetse n'impuguke mu by'itangazamakuru baganira ku ruhare rw'itangazamakuru mu gukumira jenoside.
please wait

No media source currently available

0:00 0:29:17 0:00
Ibishamikiyeho
XS
SM
MD
LG