Uko wahagera

USA: John Kerry Arashakisha Urugaga rwo Kurwanya ISIS


Sekreteri wa leta w'Amerika John Kerry muri ONU
Sekreteri wa leta w'Amerika John Kerry muri ONU

Umutwe wa kiyisilamu witwa "Etat Islamique" wugarije akarere kose k’Uburasirazuba bwo hagati. Amahanga yose “afite inshingano yo kuyirwanya.”

Ayo ni amagambo yakoreshejwe na Ministri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, John Kerry taliki ya 21 y'ukwa cyenda mu 2014. Yasobanuye ko “ubuhangange bwa Etat Islamique buturuka ku mutungo utubutse ifite, no ku bunini bw’ubutaka yigararuriye muri Syria na Iraq. Ibyo, nk'uko bwana Kerry abyumvikanisha, bituma Etat Islamique ikomera kurusha al-Qaeda.”

John Kerry ari ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye mu mujyi wa New York. Nyuma y’urugendo akubutsemo mu bihugu bya Iraq, Jordaniya, Arabya Saoudite, Turkiya na Misiri, Kerry akomeje imishyikirano igamije kubaka urugaga rwo kurwanya umutwe wa Etat Islamique muri Syria na Iraq.

Muri urwo rwego, Kerry yaganiriye na bagenzi be b’Ubufaransa, Laurent Fabius, n'uwa Irani, Javad Zarif. Indege z’intambara z’Ubufaransa zatangiye gufasha Leta zunze ubumwe z’Amerika kurasa ku birindiro bya Etat Islamique muri Iraq. Naho Irani ishyigikiye intambara leta ya Iraq irwana na Etat Islamique.

Umuvugizi wa Etat Islamique we, taliki ya 22 y'ukwa cyenda mu 2014 yahamagariye abayoboke babo bose kugaba ibitero ku baturage b’ibihugu byinjira mu rugaga rwo kuyirwanya.

XS
SM
MD
LG