Uko wahagera

Rwanda: Umuco wo Kurengera Ururimi Kavukire.


UNESCO: Ishami rya ONU ryita ku burezi, ubumenyi n'umuco.
UNESCO: Ishami rya ONU ryita ku burezi, ubumenyi n'umuco.
Kuva imyaka 14 ishize, ishami rya ONU ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco, UNESCO, n’abafatanyabikorwa bayo, bafatanya n’amahanga kwizihiza umunsi wahariwe guteza imbere indimi kavukire, indimi gakondo kw'isi.

Buri mwaka kandii, umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bivuga Igifransa ku mugabane w’Afurika no mu birwa bya za Caraibes, ukoresha irushanwa ku bantu bahagurukiye guteza imbere indimi kavukire.

Kuri uwo munsi, hirya no hino kw’isi, haba ibikorwa binyuranye, birimo inama, ibitaramo ndetse n’inyigisho bigamije bufasha buri wese kwiyumvisha agaciro k’indimi zitandukanye zivugwa n’abatuye isi, n’uko zibafasha mu guteza imbere ibihugu byabo n’imico yabo.

Kurengera no guteza imbere indimi kavukire ni ngombwa ku batuye isi, kuko bituma bumva ko bafite umwihariko w’umuco wabo. Uwo mwihariko biyumvamo ni nawo ubafasha kumva , kumvikana no gutega amatwi abandi bantu bavuga izindi ndimi kavukire. UNESCO yabaruye indimi zigera ku bihumbi birindwi zivugwa n’abantu batuye isi.

Mu kiganiro, Dusangire Ijambo cya taliki ya 22 y’ukwezi kwa gatatu umwaka wa 2014, umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Etienne Karekezi yagarutse kuri iyo gahunda yo guteza imbere ururimi kavukire. Ku Banyarwanda ni I Kinyarwanda.
please wait

No media source currently available

0:00 0:30:11 0:00
Ibishamikiyeho
XS
SM
MD
LG