Uko wahagera

Umuyobozi wa Gabon muri Amerika


Bwana Obama yabonanye na bwana Bongo muri prezidance ya Amerika ejo kuwa kane n’ubwo hari ibibazo byerekeye ruswa bivugwa mu muryango wa bwana Bongo no muri guverinema ye.

Prezidance ya Amerika yavuze ko bwana Obama yakiriye neza amavugurura Gabon yatangiye ku buyobozi bwa bwana Bongo mu gukorera mu mucyo no gushakira guverinema icyizere.

Umuvugizi wa prezidance ya Amerika Jay Carney yavuze ko ubufatanye bwa Gabon bwafashije mu bibazo muri muri Cote d’ivoire, muri Libya, no muri Irani ko kandi icyo gihugu cyashyigikiye Amerika mu bireba uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Prezidance ya Amerika yavuze ko abo bayobozi bombi baganiliye ku bintu bitandukanye bireba ibihugu byombi n’ibireba akarere harimo ibibazo by’umutekano kurinda ibidukikije n’ibyerekeye ubukungu.

Gabon muri uku kwezi iri mu mwanya usimburanwaho w’ubuyobozi bw’inteko ishinzwe amahoro ku isi ya ONU.

XS
SM
MD
LG