Uko wahagera

Umunyamakuru Gasasira Yakatiwe Gufungwa Imyaka Ibiri n'Igice


Urukiko rw’Ikirenga, Rwakatiye Umuyobozi mukuru w’Ikinyamakuru Umuvugizi, Imyaka ibiri n’igice y’igifungo.

Urukiko rw’ikirenga ku cyicaro cyarwo i Kigali, rwahamije Gasasira Jean Bosco, umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru Umuvugizi ibyaha bibiri : icyo gusebya umukuru w’igihugu n’icyo gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Taliki ya gatatu y’ukwa gatandatu mu wa 2011, mu rwego rw'ubujurire, urukiko rw'ikirenga rwahanishije Gasasira gufungwa imyaka 2 n’amezi 6. Nta yindi nzira y’ubutabera Gasasira kwitabaza kuko uru ni rwo rwego rwa nyuma. Amategeko ateganya ko iyo Gasasira aba mu gihugu, aba yahise atabwa muri yombi agafungwa.

Ubushinjacyaha ni bwo bwari bwajuririye uru rubanza. Urukiko rw’ikirenga rwemeje ko inkuru Gasasira yagiye atangaza mu numero zitandukanye z’ikinyamakuru Umuvugizi, zari zigamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho mu Rwanda no gusebya umukuru w’igihugu. Rwavuze ko izo nkuru ari ibihuha, zitagaragaza inkomoko ksndi ko Gasasira wazanditse atagaragaza ibimenyetso.

Inkuru urukiko rw’ikirenga rwashingiyeho rukatira Gasasira gufungwa ni izibanze kuri politiki no ku gisirikare cy’u Rwanda. Muri zo harimo, iyo Gasasira yagereranije FPR n’ubutegesti bwa ZANU PF ya perezida Robert Mugabe wa ZImbabwe.

Mu bujurire, urukiko rw’ikirenga rwahamije Gasasira ibyaha, mu gihe mu rwego rwa mbere, urukiko rukuru rwari rwamugize umwere. Hari mu kwezi kwa 9 mu mwaka wa 2010. Uru rubanza rwaburanishijwe Gasasira adahari, kuko yahungiye mu gihugu cya Suwedi. Ibyaha yahamijwe ni nabyo inama nkuru y’itangazamakuru yashingiyeho ihagarika Umuvugizi mu kwezi kwa 4 mu mwaka wa 2010.

XS
SM
MD
LG