Uko wahagera

Umunsi Nyarwanda I Chicago


Guverinema y’u Rwanda ivuga ko prezida Paul Kagame aza kuba ari mu giterane cy’abanyarwanda baba hanze kibera muri Chicago

Guverinema y’u Rwanda ivuga ko prezida Paul Kagame aza kuba ari mu giterane cy’abanyarwanda baba hanze kibera mu burengerazuba bwo hagati bwa Reta zunze ubumwe za Amerika mu mujyi wa Chicago kuri uyu wa gatanu n’ejo kuwa gatandatu.

Itangazo rya ministeri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda rivuga ko abanyarwanda barenga ibihumbi bitatu baba muri Amerika ya ruguru bateganya kuba bari muri icyo giterane muri reta zunze ubumwe za Amerika.

Iryo tangazo rivuga ko icyo giterane kizibanda kubyo u Rwanda rwagezeho mu myaka irenga 17 nyuma ya genoside yabaye mu gihugu mu 1994.

Iyo ministeri ivuga ko igitegerane kizasuzuma ibyerekeye ishoramali n’amahirwe y’akazi, uburezi n’uburyo bwo kubona ubutaka mu Rwanda no mu mpande zose z’uburasirazuba bwa Afrika.

XS
SM
MD
LG