Uko wahagera

Umunsi Mpuzamahanga wahariwe impunzi


Umunsi Mpuzamahanga wahariwe impunzi
Umunsi Mpuzamahanga wahariwe impunzi

Umuryango w’abibumbye uvuga ko umubare w’impunzi ku isi hose uri hejuru cyane mu myaka 15 kandi ko ibihugu bikennye ubu birimo guhura n’ingaruka z’icyo kibazo.

Muri raporo nshya isohoka kuri uyu wa mbere ku umunsi mpuzamahanga wahariwe impunzi komiseri w’ishami rya ONU ryita ku mpunzi HCR avuga ko miliyoni 43 n’ibihumbi 700 bakuwe mu byabo n’imirwano mu mwaka ushize. Izindi miliyoni nyinshi ziba ku gasozi biturutse ku makuba nk’imyuzure n’imitingito y’isi.

Komiseri wungilije wa HCR Alexander Aleinkoff avuga ko miliyoni zirenga 7 z’impunzi zimaze imyaka irenga itanu ziba mu buhungiro mu gihe izindi zimaze imyaka irenga 30 mu buzima bw’impunzi. Avuga ko gusubira iwabo kuri abo bantu bitari hafi.

Iyo raporo ivuga ko ibihugu bikungahaye bigingimiranya kwakira impunzi kubera ibibazo by’ubukungu n’imico itandukanye.

Ikavuga ko ibyo bishyira umutwaro ku bihugu bikennye ugereranije n’ibyo bikungahaye harimo Pakistani Irani na Syria byacumbikiye umubare munini w’impunzi mu mpera z’umwaka w’2010.

Papa Benedict ejo ku cyumweru yasabye ibihugu byose kurushaho kwakira impunzi.

Agenderera agahugu gato San Marino papa Benedigito yavuze ko impunzi zikeneye agaciro gakwiye ikiremwa muntu kugeza igihe zibashilije gusubira iwabo mu mahoro kandi ku bushake.

XS
SM
MD
LG