Uko wahagera

Umukino wo Guhindagura Itegeko nshinga muri Afurika


Hari aho itegeko nshinga rihindurwa n’imbunda, nko muri Mali mu kwezi gushize. Hari n’aho rihinduka binyuze mu nzira ya demokrasi.

Guhindagura itegeko nshinga mu bihugu by’Afurika yo mu nsi y’ubutayu bwa Sahara bisa n'ibyabaye umuderi mu bategetsi bamwe. Hari aho itegeko nshinga rihindurwa n’imbunda, nkuko byagenze muri Mali mu kwezi gushize. Hari n’aho rihinduka binyuze mu nzira ya demokrasi.

Mu kiganiro "
Tujye Impaka", umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Etienne Karekezi araganira n’impuguke eshatu, zirimo porofeseri Jean Leonard Buhigiro wigisha mw’ishuri rikuru nderabarezi rya Kigali, bwana Frank Mwine, impuguke mu by’amategeko mpuzamahanga na politiki ndetse na porofeseri Jean Marie Vianey Higiro wigisha muri kaminuza Western New England College muri leta ya Massachussetts.

Umunyamakuru Karekezi aratangira abaza porofeseri Buhigiro uko abona agaciro abategetsi baha itegeko nshinga muri Afurika.

XS
SM
MD
LG