Uko wahagera

Benin: Perezida Yubahirije Itegeko Nshinga


Benin izatora umukuru w’igihugu mushya ejobundi ku cyumweru. Abakandida 33 ni bo bahatanira uwo mwanya. Perezida Thomas Boni Yayi we ntarimo kuko arangije manda ze ebyili yemerewe n’itegekonshingA.

Ahubwo harimo minisitiri w’intebe we, Lionel Zinsou, ushyigikiwe n’amashyaka atatu, iriri ku butegetsi n’andi abili yitwa ko atavuga rumwe na leta. Biramuha amahirwe menshi kurusha abandi bakandida. Ariko hari abamunenga ko yavukiye kandi akurira mu Bufaransa. Perezida Boni Yayi yamugize minisitiri w’intebe mu kwezi kwa gatanu k’umwaka ushize.

Hatagize ubona amajwi y’ubwiganze ahagije, nyuma y’ibyumeru bibili hazaba icyiciro cya kabili hagati y’uwa mbere n’uwa kabili.

XS
SM
MD
LG