Uko wahagera

“Uko Uburasirazuba bwo Hagati bubona urupfu rwa Bin Laden”


“Uko Uburasirazuba bwo Hagati bubona urupfu rwa Bin Laden”
“Uko Uburasirazuba bwo Hagati bubona urupfu rwa Bin Laden”

Amakuru y’urupfu rwa Osama bin Laden yakiriwe neza mu bihugu hafi ya byose byo mu burasirazuba bwo hagati n’ubwo imwe mu mitwe y’abarwanyi yamaganye ibikorwa by’ingabo za Amerika byahitanye bin Laden.

Prezida wa Turkia Abdullah Gul yavuze ko kuba bin Laden yarishwe n’ingabo za Amerika byerekana ko abakoresha iterabwoba bageraho bagafatwa ari bazima cyangwa bapfuye.

Israheli yari yibasiwe na bin Laden ministri w’intebe Benjamin Netanyahu yavuze ko urupfu rw’umuyobozi wa al-Qaida ari intsinzi ku butabera kuri Amerika no ku bihugu by’incuti zayo bifatanije mu rugamba rw’iterabwoba. Bwana Netanyahu yahamagaye prezida Barack Obama ashima Amerika mu mwanya w’abanyaisraheli.

Muri Iraq ahagiye haba urugomo rukabije rushingiye ku moko rwakozwe n’umutwe wa al-Qaida mu gihugu amoko yombi bombi abasuni n’abashiyite yishimiye urupfu rwa bin Laden. Cyakora abasilikare bashinzwe umutekano baryamiye amajanja kubera ibitero byo kwihimura bishobora kuba.

“Uko Uburasirazuba bwo Hagati bubona urupfu rwa Bin Laden”
“Uko Uburasirazuba bwo Hagati bubona urupfu rwa Bin Laden”

Arabiya Saudite igihugu bin laden yavukiyemo cyavuze ko gifite icyizere ko urupfu rwe ruzafasha mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba.

Muri Yemen ku gisekuru cya bin Laden umutegetsi yavuze ko yizeye ko urupfu rwa bin Laden ruzarandura iterabwoba mu mpande zose z’isi.

Cyakora umutwe wa kiyisilamu muri Palestina Hamasi wamaganye iyicwa rye. Umuyobozi wa Hamas Ismail Haniya yavuze ko bin Laden yarwanye intambara ntagatifu y’abarabu. Umudepite wa Hamas Ismail al-Ashqar yasobanuye igikorwa cya Reta Zunze Ubumwe za Amerika nk’aho ari reta y’iterabwoba ku bayisilamu. Abandi barwanyi bo mu karere nabo bamaganye iyicwa rya bin Laden.

Abaministri b’I Bahrain Kuwait na Reta Ziyunze z’Abarabu banze kugira icyo babivugaho.

Muri Irani ministri w’ububanyi n’amahanga Ramin Mehmanparast yavuze ko nyuma y’urupfu rwa bin Laden bitazongera kuba ngombwa ko amahanga yohereza ingabo zayo mu karere kurwanya iterabwoba.

XS
SM
MD
LG