Uko wahagera

Imyaka 52 y'Ubwigenge na 20 yo Kwibohoza Isigiye Iki Abanyarwanda?


General Faustin Kayumba Nyamwasa, umwe mu bahunze u Rwanda wahoze ari muri FPR, ari mu rukiko i Johannesburg muri Afurika y'Epfo/
General Faustin Kayumba Nyamwasa, umwe mu bahunze u Rwanda wahoze ari muri FPR, ari mu rukiko i Johannesburg muri Afurika y'Epfo/

Taliki ya mbere y'ukwezi kwa karindwi 2014, u Rwanda n'u Burundi byibutse imyaka 52 ishize bibonye ubwigenge byasubijwe n'Ububiligi.

Mu Burundi, abayobozi n'abaturage bizihije uwo munsi kuri sitade Ludoviko Rwagasore. Mu Rwanda, uwo munsi ntiwizihijwe, ariko perezida w'u Rwanda Paul Kagame yabonanye n'abanyamakuru ababwira ko umuryango wa FPR wafashe ubutegetsi mu Rwanda muri 1994 wagiye wivugurura ufata indi sura ijyanye n'ibyo abanyarwanda bakeneye.

Ku bibazo binyuranye yabajijwe harimo n'icy'abantu bagiye bahunga FPR, ubu barimo kuyirwanya bari hanze y'igihugu. Perezida Kagame yasobanuye ko n'ubundi abo bavuye mu muryango wa FPR bari bayirimo batayirimo. Ati, abo bantu babaga bafite ikindi kibagenza muri FPR.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Assumpta Kaboyi uri i Kigali mu Rwanda yakurikiranye icyo kiganiro n'abanyamakuru.

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:14 0:00
Ibishamikiyeho

Bamwe mu bantu bavuga bahoze muri FPR bayivuyemo barimo Generali Kayumba Nyamwasa, Dr. Theogene Rudasingwa, Gerald Gahima, Jean Marie Micombero. Abo kandi bari mu barwanya guverinoma y’u Rwanda bari hanze y'igihugu.

Ese bo bakira bate amagambo umukuru w’igihugu abavugaho? Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Etienne Karekezi yabibajije Dr. Theogene Rudasingwa wigeze kuba umunyamabanga mukuru wa FPR-Inkotanyi n'umuyobozi w'ibiro bya perezida Paul Kagame. Ubu Dr. Rudasingwa yahungiye muri Let aunze ubumwe z'Amerika, ni umuhazabikorwa w’umutwe wa politiki witwa "Ihuriro nyarwanda" RNC, mu magambo ahinnye. Ese yakira ate amagambo ya perezida Kagame.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:09 0:00
Ibishamikiyeho

XS
SM
MD
LG