Uko wahagera

Ubusuwisi Bwafashe iya Mbere mu Gushinja Syria


Abanyasyria bahunga imirwano yabakuye mu byabo
Abanyasyria bahunga imirwano yabakuye mu byabo
Ibihugu birenga 50, biyobowe n’Ubusuwisi, taliki ya 14 y'ukwa mbere umwaka wa 2013 byasabye inteko ishinzwe umutekano kw’isi ya ONU gushinja Syria mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga. Icyo cyemezo cyatuma haba abayobozi ba Syria bashinjwa ibyaha by’intambara.

Ibiro ntaramakuru Associated Press byabonye ibaruwa ivuga ko itsinda ry’impuguke za ONU zabonye ko hari ibyaha by’ubwicanyi, iyicarubozo no gufata ku ngufu abagore byakozwe muri Syria kuva intambara itangiye mu kwezi kwa gatatu muri 2011.

Hagati aho, imirwano yarakomeje ku cyumweru taliki ya 13 y'ukwa mbere muri 2013, ubwo indege z’intambara za Syria zateye za bombe mu nkengero z’umurwa mukuru Damas. Amakuru atangazwa avuga ko ibyo bitero bya guverinoma byari bigamije kwirukana abarwanya ubutegetsi byishe abantu icyenda, barimo n’abana.
XS
SM
MD
LG