Uko wahagera

Ubushinjacyaha bwasabiye Dr. Runyinya Gufungwa Burundu


BUbushinjacyaha busaba urukiko ko ku byaha bitatu bumurega : gushishikariza gukora jenoside, gutegura jenoside no gukwirakwiza intwaro zo gukora jenoside, rwazamukatira igifungo cya burundu.

Ijambo rya nyuma ry’ubushinjacyaha muri uru rubanza buregamo Dr Runyinya Barabwiriza ibyaha bya jenoside, bwamusabiye igifungo gikuru mu Rwanda, cyo kuzibera muri gereza ubuzima bwe bwose. Ubushinjacyaha bwabisabye bugaragaza ko Dr Runyinya yagize uruhare rutaziguye mu gutegura no mu gushyira mu bikorwa jenoside. Busaba urukiko ko ku byaha bitatu bumurega : gushishikariza gukora jenoside, gutegura jenoside no gukwirakwiza intwaro zo gukora jenoside, rwazamukatira igifungo cya burundu.

Mu mwanzuro wabwo, ubushinjacyaha bwibanze cyane ku nama Dr Runyinya yagiraga uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Habyarimana Juvenal, nk’umujyanama we. Ubushinjacyaha bushimangira ko izo nama ze , nta handi zaganishaga uretse k’umugambi mubisha wa jenoside. Aha ariko, nta ngero ubushinjacyaha bwatanze z’ibyari bikubiye muri izo nama.

Nk’uko ubushinjacyaha bwabishimangiye ngo Dr Runyinya niwe wabazwa ibi bikurikira : igitekerezo cyo gushyiraho za bariyeri, gusaba ko abaturage bahaguruka bakarwanya umwanzi ni ukuvuga umututsi, gutuma imikwabu ishyirwaho mu gihugu no gukwirakwiza intwaro mu baturage

Ubushinjacyaha bwagarutse cyane ku itsinda ry’abanyabwenge buvuga ko ryatangijwe i Butare na Dr Runyinya. Bugaragaza ko, uretse abapfuye, abandi bose bari bagize iri tsinda bakatiwe n’inkiko zaba iz’imbere mu gihugu ndete n’urukiko mpanabyaha rw’Arusha, kubera uruhare bagize muri jenoside. Ubushinjacyaha buvuga ko Nyiramasuhuko Pauline uherutse gukatirwa igihano cya burundu n’urukiko rw’Arusha, afatanije na Dr Runyinya, ari bo bari barangaje imbere iryo tsinda, ryateguye iyicwa ry’Abatusi muri Butare. Gusa, nta bimenyetso by’imikoranire yabo ryatanze.

Ku ruhande rw’uregwa Dr Runyinya Barabwiriza, unahakana ibyo aregwa byose, nawe yatangiye gutanga umwanzuro we wa nyuma ku byo ubushinjacyaha bumushinja. Ijambo rye rya nyuma kuri ibyo birego rizamenyekana ku ya 29 z’ukwezi kwa 6 mu mwaka wa 2011.

Dr Runyinya n’abamwunganira nibamara gutanga umwanzuro wabo wa nyuma, urukiko rwisumbuye rwa Huye ruzatangaza itariki y’isomwa ry’uru rubanza, ruburanishijwe nyuma y’imyaka 17 aba muri gereza.

XS
SM
MD
LG