Uko wahagera

Uburundi bukomeje kunyura mu bihe bikomeye


Uburundi buri mu bibazo bya politiki bitavugwaho rumwe. Ibi bibazo byarushijeho gukara prezida Pierre Nkurunziza atangaje ko aziyamamariza manda ya gatatu nk’umukuru w’igihugu. Urugomo rwakurikiyeho n’ingaruka rwagize bikomeje guhangayikisha benshi ari nako bakomeje gushakisha ibisubizo ku bibera mu Burundi.

Uburundi buri mu bibazo bya politiki bitavugwaho rumwe. Ibi bibazo byarushijeho gukara prezida Pierre Nkurunziza atangaje ko aziyamamariza manda ya gatatu nk’umukuru w’igihugu.

Urugomo rwakurikiyeho n’ingaruka rwagize bikomeje guhangayikisha benshi ari nako bakomeje gushakisha ibisubizo ku bibera mu Burundi.

Abarundi baravuga uko babona amahoro yagaruka mu Burundi. Mu iki kiganiro “ Murisanga” abakunzi b’ijwi rya Amerika batanze umusanzu wabo ku buryo babona bwagarura amahoro mu Burundi bashingiye kubyo babibonera n’amaso bibera mu gihugu.

Muri iki kiganiro umunyamakuru w’Ijwi rya Amerika, Eugenie Mukankusi yatumiye bwana Zabulon Ngendakuriyo uhagarariye imbere y’amategeko, urugaga rw’amashyirahamwe yiyemeje guharanira amahoro, iterambere n’ibidukikije mu Burundi, Collectif National des Association Pour le Maintien de la Paix le Development Et L’Environnement, mu magambo ahinnye “CNAPDE-BURUNDI” atubwira icyo urwo rugaga rukora muri iki gihe nk’uko rwiyemeje kubumbatira amahoro.

call-in show
please wait
Embed

No media source currently available

0:00 1:00:00 0:00

XS
SM
MD
LG