Uko wahagera

Ubukungu bw’u Rwanda bwariyongere mu mwaka w’2010.


Abategetsi b’u Rwanda bavuga ko ubukungu bwiyongeye ho 7.5 ku ijana mu mwaka ushize 2010. Ibiro by’igihugu bishinzwe imibare, ejo kuwa kabiri byavuze ko ubwiyongere bwo mu mwaka ushize bwaje buvurura umwaka wabanje w’2009 ubwo ubukungu bwagutse bukagera kuri 6.1 ku ijana

Abategetsi b’u Rwanda bavuga ko ubukungu bwiyongeye ho 7.5 ku ijana mu mwaka ushize 2010.

Ibiro by’igihugu bishinzwe imibare, ejo kuwa kabiri byavuze ko ubwiyongere bwo mu mwaka ushize bwaje buvurura umwaka wabanje w’2009 ubwo ubukungu bwagutse bukagera kuri 6.1 ku ijana.

Abategetsi bavuga zimwe mu nzego zazamutse mu 2010 nyuma y’uko isi yose ihuye n’ibibazo by’igwa ry’ubukungu mu mwaka wabanje. Urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda rwagaragaje ubwiyongere bwa 5 ku ijana mu mwaka w’2010 harimo 14 ku ijana byiyongereye ku bihingwa bigemurwa mu mahanga nyuma y’uko bigenze buhoro cyane mu mwaka w’2009. Muri uwo mwaka byagabanutseho 15 ku ijana.

N’ubwo kandi urwego rwa za mine rwaguyeho 11 ku ijana abategetsi bavuga ko umwaka w’2010 habonetse ubwiyongere mu rwego rw’inganda muri rusange harimo kwagura amazu, ubwubatsi n’ibikoresho. Ikindi kandi nyuma yo kugwa ho 4 ku ijana mu 2009 imali n’ubwishingizi byazamutseho 24 ku ijana mu mwaka ushize.

XS
SM
MD
LG