Uko wahagera

Ubudage Bwemeje Inkunga yo Kurwanya Etat Islamique


Inteko ishinga amategeko y’Ubudage, yatoye yemeza kohereza igisilikali cyabo gutera inkunga amahanga mu ntambara ahanganyemo na Etat Islamique muri Siriya.

Ubudage bubikoze busubiza Ubufaransa bwari bwasabye inkunga, nyuma y’igitero cyahitanye abantu 130 i Paris mu kwezi gushize.

Abadepite 445 kw’146, batoye kuwa gatanu taliki4 y’ukwezi kwa 12 umwaka wa 2015, bemeza iyo nkunga irimo indege n’ubwato bya gisilikali n’intambara, n’abasilikali bagera ku gihumbi na 200.

Indege z’intambara z’Ubudage ariko, ntizizinjira mu rugaga rurimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ubwongereza, n’Ubufaransa, cyangwa ngo zifatanye n’Uburusiya kurasa kuri Etat Islamique muri Siriya.

XS
SM
MD
LG