Uko wahagera

Kagame Yongeye Gutunga Agatoki Ubufransa kuri Jenoside


Kigali: Perezida Paul Kagame n'umunyamabanga mukuru wa ONU ban Ki-moon taliki ya 7 y'ukwezi kwa kane 2014.
Kigali: Perezida Paul Kagame n'umunyamabanga mukuru wa ONU ban Ki-moon taliki ya 7 y'ukwezi kwa kane 2014.
Abanyarwanda n'abatuye isi bibutse ku nshuro ya 20 jenside yabaye muri 1994. Imihango yo kwibuka yabereye kuri sitade Amahoro mu murwa mukuru w'u Rwanda Kigali.

Perezida Paul Kagame n'umunyamabanga mukuru wa ONU Ban Ki-moon bacanye urumuri rw'urwibutso. Mw'ijambo yavugiye muri uwo muhango, perezida w'u Rwanda Paul Kagame yongeye kwikoma no gutunga agatoki igihugu cy’Ubufaransa, kuba cyaragize uruhare muri Jenoside.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika wagiye i Kigali, Eddie Rwema aratugezaho ibisobanuro birambuye kuri iyi nkuru.
please wait

No media source currently available

0:00 0:04:06 0:00
Ibishamikiyeho

Tukivuga kuri iyi nkuru yo kwibuka jenoside ku nshuro ya 20, Ijwi ry'Amerika ryatumiye bwana Fawustini Twagiramungu wabaye ministri w’intebe w’u Rwanda nyuma ya jenoside, hakurikije amasezerano y’amahoro yasinywe taliki ya 23 y'ukwezi kwa munanin muri 1993 mu mujyi wa Arusha muri Tanzaniya.

Ubu bwana Twagiramungu ni umwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bahunze igihugu. Ni umuyobozi w’Impuzamashyaka igamije Impinguka mu Rwanda, (Coalition des partis politiques pour le changement), CPC mu magambo ahinnye y’igifransa. Yavuganye n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Etienne Karekezi.
please wait

No media source currently available

0:00 0:07:54 0:00
Ibishamikiyeho

Mu Burundi, ishyaka rya FRODEBU rirasaba guverinoma gukurikirana no kumenya iby'urupfu rw'uwari perezida wu Burundi muri 1994 Sipiriyani Ntaryamira waguye mu ndege yarashwe yari itwaye perezida w'u Rwanda Yuvenali Habyalimana.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika mu Burundi Tabitha Mukamusoni ni we utugezaho iby'iyi nkuru.
please wait

No media source currently available

0:00 0:03:54 0:00
Ibishamikiyeho
XS
SM
MD
LG