Uko wahagera

Turkiya Iratabariza Abanyasyria Bugarijwe na za Bombe


Turkiya irasaba ko urugaga mpuzamahanga rwagerageza guhagarika imivu y’amaraso muri Syria. Ministri w’ububanyi n’amahanga wa Turkiya Ahmet Davutoglu ejo kuwa gatatu yasabye ko hakorwa inama yihutirwa y’ibihugu by’akarere n’ibihangange byo kw’isi yasuzuma icyo kibazo.

Ibibombe byatewe ku mazu acumbikwamo, bihindura umuyonga inkuta zikoze muri beton, noneho ibisigarizwa bikagwa ku bantu bihishe muri ayo mazi. Za bombe zari nyinshi cyane ku buryo umwe mu bavugizi b’abaturage batavuga rumwe na leta yatitiraga avugana n’abakozi b’imiryango itabara.

Uwo muntu yavuze ko roketi zirenga 200 zikubise ku mujyi wa Bab Amr mu gihe cy’amasaha atatu, ku buryo we asanga ibintu bigeze aharindimuka. Yasabye umuryango wa Croix Rouge n’indi miryango y’ubutabazi kugira icyo yakora.

Hagati aho, Turkiya irasaba ko urugaga mpuzamahanga rwagerageza guhagarika imivu y’amaraso muri Syria. Ministri w’ububanyi n’amahanga wa Turkiya Ahmet Davutoglu ejo kuwa gatatu yasabye ko hakorwa inama yihutirwa y’ibihugu by’akarere n’ibihangange byo kw’isi yasuzuma icyo kibazo. Yasobanuye ko Turkiya yiteguye kwakira iyo nama.

Abakurikirira hafi ibibera muri Syria bemeza ko Turkiya ifite ibyangombwa byose byo kuba yakwakira iyo nama. Ku ruhande rumwe Turkiya ituranye na Syria, ni kimwe mu bihugu bigize OTAN, imaze igihe ikorana cyane n’Amerika, kandi ifitanye umubano unoze n’ibihugu byinshi by’Afurika ya ruguru n’ibyo mu burasirazuba bwo hagati.

XS
SM
MD
LG