Uko wahagera

“Turi 99%”


“Turi 99%”
“Turi 99%”

Ubusanzwe, kwigaragambya birangwa n’ingendo, amakoraniro, ibyapa, n’amadisikuru.

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, bene iyo myigaragambyo yatangiriye mu mujyi wa New York ku italiki ya 17 y’ukwezi kwa cyenda gushize. Imaze ukwezi kumwe itangiye, yari imaze kugera mu mijyi irenga 70, harimo n’umurwa mukuru, Washington D.C. Abayitangije bayihaye izina ngo “Turi 99%.” Bagamije kwamagana ubusumbane bukabije buri hagati y’abaherwe (1%) na rubanda rusanzwe (99%, ni aha bakuye izina bihaye).

“Turi 99%” ntibashaka gutanga ubutumwa bwabo mu nzego za politiki dusanzwe tumenyereye. Bavuga ko zimaze kunanirwa. Ahubwo bavuga ko bagomba kubwigereza kuri rubanda ntawundi bunyuzeho.

Ibinyamakuru bikomeye byo mu gihugu byatangiye kwita cyane kuri ba “Turi 99%.” Ababisesengura bakaba basanga iki gikorwa kizatuma imyigaragambyo yabo izagira ingaruka mu bya politiki no mu mibereho y’abaturage.

Turi 99% bafite imigambi yo gukomeza no gukaza imyigaragambyo yabo kugeza igihe abanyapolitiki bazumvira ko bagomba guhindura imicungire y’ubukungu bw’igihugu, kugirango bugere kuri buri muturage.

XS
SM
MD
LG