Uko wahagera

Urubanza rw'Ikinyamakuru Umuseso n'Inama Nkuru y'Itangazamakuru


Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubukuye urubanza ruhanganishije ikinyamakuru Umuseso n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubukuye urubanza ruhanganishije ikinyamakuru Umuseso n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru. Muri urwo rubanza inama nkuru y’itangazamakuru isaba urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko rwahagarika burundu ikinyamakuru Umuseso. Mu ntangiriro, urwo rubanza rwaburanishwaga n’umucanza umwe nk’uko imanza nyinshi ziburanishwa mu nkiko zisanzwe z’u Rwanda. Kuba ubu rugizwe n’abacamanza batatu, bigaragaza ko ari urubanza rudasanzwe rufite uburemere.

N’ubwo byari biteganijwe ko urubanza rwinjira mu mizi yarwo, uwunganira ikinyamakuru Umuseso, yagaragaje inenge zikomeye, zishingiye ku mategeko no ku kirego inama nkuru y’itangazamakuru yarushyikirije. Arusaba ko nta mpamvu yo kwinjira mu rubanza nyirizina, ahubwo rukwiye gutesha agaciro icyo kirego.

Uwo munyamategeko yeretse urukiko ko kugeza uyu munsi nta kimenyetso na kimwe inama nkuru y’itangazamakuru ifite, ishingiraho, irega ikinyamakuru Umuseso. Ikimenyetso nyamukuru iyo nama yakagombye gushingiraho, ngo n’iyo nyandiko mvugo y’inama y’ubutegetsi, isabira ikinyamakuru Umuseso guseswa, ko nayo bayishidikanyaho cyane ko itabayeho..

Mu mvugo, uwo munyamategeko, yeretse urukiko ko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza urwandiko rwahamagaje iyo nama y’ubutegetsi nk’uko amategeko ayigenga abiteganya.

Anasanga kandi mu gihe iyo nyandiko mvugo y’i nama y’ubutegetsi nta hantu na hamwe igaragaza imvugo y’Umuseso ko nabwo inyuranyije n’amategeko. Yarangije asaba urukiko rwisumbuye kutakira ikirego cy’inama nkuru y’itangazamakuru ko kucyakira byaba ari ukwica amategeko.

Intumwa ya leta ihagarariye inama nkuru y’itangazamakuru, nayo yemereye urukiko ko idafite urwandiko ruhamagaza inama y’ubutegetsi yafashe icyemezo cyo gusaba urukiko ko rwahagarika burundu ikinyamakuru Umuseso.

Naho kuba nta mvugo y’Umuseso igaragara muri iyo nyandiko mvugo, iyo ntumwa ya Leta yasobanuye ko inama nkuru y’itangazamakuru yanze guhamagaza icyo kinyamakuru, biturutse ku gasuzuguro gakabije cyagiye cyiyigaragariza mbere. Yarweretse ko no mu kirego batanze, uretse kugisabira gufungwa burundu, banarega icyo kinyamakuru kuba gisuzugura urwego rw’inama nkuru y’itangazamakuru.

Intumwa ya Leta yanagaragarije urukiko ko imyiregurire y’ikinyamakuru Umuseso muri urwo rubanza ntaho itaniye n’urundi rubanza icyo kinyamakuru cyarezemo inama nkuru y’itangazamakuru imbere y’urwo rukiko, gisaba ko rwatesha agaciro icyemezo cyo kugiharika mu gihe cy’amezi 6 cyafatiwe n’iyo nama . Kubera iyo mpamvu, iyo ntumwa ya Leta yasabye urukiko ko rwahuza izo manza zombi. Iyo ntumwa ibona kandi ko urubanza rumwe ruciwe mbere, rwagira ingaruka k’urundi.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwavuze ko ruzafata icyemezo ku itariki ya 9 z’ukwezi gutaha kwa 7 mu mwaka wa 2010, niba uru rubanza inama nkuru y’itangazamakuru isaba ko ikinyamakuru Umuseso cyaseswa, rukwiye gukomeza kuburanishwa.

XS
SM
MD
LG