Uko wahagera

Clinton Ku Isonga Mu Guhangana n'Iterabwoba


Hillary Clinton niwe niwe abanyamerika bizeye guhangana n'iterabwoba kurusha Donald Trump
Hillary Clinton niwe niwe abanyamerika bizeye guhangana n'iterabwoba kurusha Donald Trump

Ibipimo bishya bishingiye ku bantu babajijwe muri Leta zunze ubumwe z’Amerika bigaragaza ko abanyamerika basanga umukandida w’ishyaka ryabademokarate Hillary Clinton ariwe ushobora guhangana n’iterabwoba kurusha umukandida wabarepubulike umuherwe Donald Trump.

Icyo cyegeranyo cyakozwe n’ibitangazamakuru Washington Post na ABC news kigaragaza ko 50 ku ijana ry’ababajijwe bumva bafitiye Clinton ikizere mu guhangana n’iterabwoba, mu gihe abagera kuri 39 ku ijana bo bavuga ko Trump ariwe washobora guhangana naryo.

Ibyo bipimo bigaragaza impinduka mu myumvire yabantu nuko babona ibintu muri iki gihe, nyuma y’ibitero by’iterabwoba byakorewe I Paris mu Bufaransa na San Bernardino muri California mu mwaka ushize.

Nyuma y’ibyo bitero Donald Trump yahise atangaza ko abayisilamu bakwiye gukumirwa kwinjira muri Amerika.

Ikindi cyagaragaye muri ibyo bipimo nuko abanyamerika batewe ubwoba n’ibitero bitegurwa bikanagabwa n’umuntu ku giti cye ntabandi afatanyije nabo nkuko biherutse kuba mu mujyi wa Orlando uri muri leta ya Florida. Ababajijwe bemeza ko bigoye ko guverinoma yahagarika bene ibyo bitero.

Benshi mu babajijwe bakemeza ko Hillary Clinton yitwaye neza mu magambo yavuze nyuma y’icyo gitero mu gihe Trump yagaragaye yishimagiza ko icyo gitero ari ingaruka zituruka ku bayisilamu b’intagondwa.

XS
SM
MD
LG