Uko wahagera

Me Ntaganda Bernard Yasabiwe Igifungo cy’Imyaka Icumi n’Amezi abiri


Me Ntaganda Bernard
Me Ntaganda Bernard

Umunyepoliti Me Ntaganda Bernard aregwa ibyaha byo kuvutsa igihugu umudendezo, gukurura amacakubiri no gukora imyigaragambyo itemewe. Ariko ibyo byaha byose Arabihakana.

Ubushinjacyaha bwasabiye umunyepolitki Me Ntaganda Bernard igifungo cy’imyaka icumi n’amezi abiri. Mu mizi y’urubanza, imbere y’urukiko rukuru, umunyepoliti utavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, Me Ntaganda Bernard yahakanye ibyaha bitatu byose aregwa n’ubushinjacyaha, byo kuvutsa igihugu umudendezo, gukurura amacakubiri no gukora imyigaragambyo itemewe. Ibyo ariko nti byabujije ubushinjacyaha kumusabira imyaka icumi n’amezi abiri y’igifungo no gutanga ihazabu y’ibihumbi 400 by’amanyarwanda.

Bushinja Me Ntaganda, ubushinjacyaha bwavuze ko ibyaha bitatu bumukurikiranyeho yabikoze mu mvugo yagiye atangaza. Aho yavutsaga igihugu umudendezo arwanya gahunda za Leta, bucyimusabiraho imyaka icumi ndetse anabiba amacakubiri mu banyarwanda bumusabira imyaka ibiri y’igifungo. Aza no guhamagarira abayoboke be gukora imyigaragambyo nta ruhushya, bumusabira amezi abiri y’igifungo.

Yiregura, Me Ntaganda yavuze ko atarwanya gahunda za Leta. Ahubwo ko urubanza rwe ari politiki. Ko nk’umunyepolitki utavuga rumwe n’ubutegetsi “kunenga” ubutegetsi batavuga rumwe byamuviriyemo ibyaha.

Uru rubanza nti rwarangiye kuburanishwa. Urukiko rukuru ruzakomeza kuruburanisha ku ya 14 z’ukwezi kwa 1 mu mwaka wa 2011. Muri uru rubanza kandi Me Ntaganda akurikiranwe n’abandi bayobocye ba FDU Inkingi ndetse naba PS Imberakuri ayobora. Bahuriye ku cyaha cyo gukora imyigaragambyo itemewe bateguye kuya 24 z’ukwezi kwa 6 mu mwaka wa 2010, ari nawo munsi Me Ntaganda yatawe muri yombi. Afungiwe muri gereza nkuru ya Kigali.

XS
SM
MD
LG