Uko wahagera

Telefone Zigendanwa mu Kubungabunga Ubuzima bw'Umwana na Nyina


Umuganga arasuzuma umwana afashijwe na nyina
Umuganga arasuzuma umwana afashijwe na nyina

Ibihugu by’Afurika Birasabwa Kwifashisha Telefone Zigendanwa Bibungabunga Ubuzima bw’Umwana n’Ubw’Umubyeyi

Impuguke zitandukanye mu by’ubuzima, zaturitse hirya no hino ku isi ziteraniye mu nama mu mujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo kuva kw’italiki ya gatandatu y’ukwezi kwa 6. Abayiteraniyemo, barakangurira ibihugu by’Afurika n’ibindi biri mu nzira y’amajyambere, kwifashisha ikoranabuhanga by’umwihariko telefone zigendanwa, bibungabunga ubuzima bw’umwana n’ubw’umubyeyi.

Muri iyo nama, hagaragajwe ko imibare ubwayo yivugira, igaragaza ko abana bapfa batarageza ku myaka itanu y’amavuko kimwe n’ababyeyi bapfa babyara bikiri ikibazo gikomeye muri ibyo bihgugu. Hashingiwe k’ubunararibonye bw’ibihugu bimwe by’Afurika, byakozwemo igerageza rya terefone zigendanwa ntihashidikanywa ko imibare y’abapfa igenda igabanuka.

Telefone zigendanwa, zagaragajwe nk’igikoresho cya ngombwa mu kubumbatira amagara ya muntu. Izo telefone, zisanwze zikoreshwa mu guhangana n’izindi ndwara z’ibyorezo nka SIDA n’igituntu, zihitana umubare munini w’abaturage, cyane cyane muri Afurika. Mu buryo bworoshye, izo telephone zikoreshwa zite? Abantu bohererezwa ubutumwa bugufi bubakangurira kwipimisha, abari ku miti bibutswa igihe bayifatira n’igihe babonanira n’abaganga. Mu bihugu bimwe by’Afurika, hagaragajwe ko byagabanije cyane umubare w’abantu bafata nabi imiti y’izo ndwara zombi. Iyo nama mpuzamahanga izasoza imirimo yayo taliki ya 9 y'ukwezi kwa 6.

Intego ya 4 n’iya 5 z’umugambi w’ikinyagihumbi wa ONU, zivuga ko kugeza mu mwaka wa 2015, umubare w’abana batakaza ubuzima bwabo n’ababyeyi bapfa babyara ugomba kuganukaho byibura bibiri bya gatatu.

XS
SM
MD
LG